Herpes: Indwara ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, niki? Ingaruka, n’Uko Wakwirinda

Iyo abantu batekereza ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs), bakunze kwibuka VIH/SIDA, imitezi, cyangwa isifilisi. Nyamara, herpes ni imwe mu ndwara zifite ubukana n’ubusanzwe zitavugwa cyane, kandi yibasiye abantu benshi ku isi.Tugiye kugaruka icyo herpes ari cyo, ukuntu ikwirakwira, uburyo igaragara, ingaruka ishobora guteza, n’uburyo bwo kuyirinda.

Herpes ni iki? Herpes ni indwara iterwa n’udukoko tubiri twa virus yitwa Herpes Simplex:

  • HSV-1: Itera ibisebe mu kanwa (nk’ibiribanyi).
  • HSV-2: Itera ibisebe ku myanya ndangagitsina.

Izi virus zombi zishobora kwandura mu kanwa cyangwa ku myanya ndangagitsina bitewe n’uburyo bwanduzanya. Iyo umuntu amaze kwandura, iyi virus iguma mu mubiri ubuziraherezo, ishobora kuba ituje igihe kirekire ariko ikazongera kwaduka.

Herpes ikwirakwiriye gute?

Nk’uko imibare ya Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ibigaragaza,Abantu barenga miliyari 3.7 bari munsi y’imyaka 50 banduye HSV-1 ku isi hose,Abantu basaga miliyoni 491 bafite HSV-2 (herpes y’imyanya ndangagitsina).Ibi bivuze ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abakuze ku isi bafite herpes — benshi batabizi. Afrika, by’umwihariko, ubwandu bwa HSV-2 bugaragara ku kigero kiri hagati ya 50%–80% mu bantu bakuru.

Herpes yandurira: Mu mibonano mpuzabitsina (ubusanzwe, binyuze mu gitsina, mu kibuno, cyangwa mu kanwa),Gusomana n’umuntu ufite ibisebe,Gukoranaho n’ahantu hari ubwandu — n’iyo nta bimenyetso biboneka,Kubyara: umwana ashobora kwanduzwa na nyina mu gihe cyo kuvuka,Herpes ishobora kwanduza n’iyo nta bimenyetso bigaragara

Bimwe mubimenyetso byayo ,Ibisebe ku myanya ndangagitsina, mu kibuno, cyangwa ku munwa, kwishimagura ahari ubwandu, umuriro , kubyimba imvubura , kuribwa kumyanya ndangagitsina Nubwo herpes idakunze kuba indwara yica, ishobora gutera ingaruka zikomeye:

Ibisebe bihoraho bishobora kukwanduza izindi ndwara .

Ihangayiko ry’imitekerereze (agahinda, kwiheba, kwigunga).

Herpes mubana (ishobora guhitana umwana muto igihe atavuwe).

Kongera ibyago byo kwandura cyangwa gukwirakwiza VIH/SIDA( iyo ukoze imibonanompuza bitsina cg usomanye nuyirwaye ).

Ingamba zo kwirinda Herpes n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Kugira ngo wirinde herpes ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, hari ingamba z’ingenzi ugomba gukurikiza. Izi ngamba zirimo gukoresha agakingirizo igihe cyose ukora imibonano mpuzabitsina, kuko gashobora kugabanya cyane ibyago byo kwandura. Ni ingenzi kandi kugira umubano uhamye no kumenya neza uko mugenzi wawe ahagaze ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, harimo no kumenya niba afite indwara zandurira mu mibonano.

Ni ngombwa kwirinda gukora imibonano igihe hari ibisebe, cyane cyane ku myanya ndangagitsina, kuko ibyo bisebe bishobora gutuma virusi yanduza byoroshye. Kuganira neza ku buzima bw’imyororokere n’uwo mukundana bifasha kubaka icyizere no gufata imyanzuro iboneye ku buzima bwanyu.

Abantu bakora imibonano mpuzabitsina bagirwa inama yo kwisuzumisha kenshi kugira ngo bamenye uko bahagaze no kugira ngo barinde abandi. Niba wagaragaweho na virus itera herpes, ni ingenzi gukurikiza inama za muganga no kunywa imiti igabanya ubukana bwa virus, kugira ngo ugabanye ibyago byo kwanduza abandi no kwirinda ko uburwayi burushaho gukara.

Ubu nta rukingo rwa herpes ruraboneka, ariko ubushakashatsi buracyakorwa

References ;

World Health Organization (WHO)Herpes Simplex Virus Factsheet.
Source

Centers for Disease Control and Prevention (CDC)Genital Herpes – CDC Fact Sheet (Detailed).
Source

UNAIDSHIV and STIs.
Source